00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopian Airlines yashinjwe gutwara intwaro zifashishwa mu ntambara ya Tigray

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya mbere mu bunini mu bikora ubwikorezi bwo mu kirere, Ethiopian Airlines, cyahakanye amakuru agishinja gukoresha indege za gisivili mu gutwara intwaro, ingingo itemewe ku rwego mpuzamahanga ku bigo bitwara abagenzi.

Ubucukumbuzi bwakozwe na CNN bwagaragaje ko hagati ya 9 na 28 Ugushyingo umwaka ushize, Ethiopian Airlines yatwaye intwaro hagati ya Ethiopia n’ibice bya Eritrea mu gihe cy’intambara yari ishyamiranyije ingabo za Leta ya Ethiopia n’umutwe w’abarwanyi b’Aba-Tigray, bakomoka ku ishyaka rya TPLF ryahoze riyoboye Ethiopia, ariko rikaza kwigizwayo na Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed.

Iyi ntambara yanarwanywe n’ingabo za Eritrea mu majyaruguru ya Tigray, zafatanyije n’iza Ethiopia ziturutse mu majyepfo ya Tigray, kugira ngo bafatire hagati abarwanyi b’Aba-Tigray babakubite inshuro.

Ibi ni ko byagenze mu ntangiriro z’urugamba, ariko nyuma y’uko ingabo za Eritrea zivuye muri iyi ntambara, ingabo za Ethiopia zananiwe kwikura imbere y’Aba-Tigray bamaze kwisubiza iyi Ntara, ibyatumye Ethiopia ifungira iyi Ntara inzira zose, ku buryo 22% by’abayituye bafite ibibazo by’imirire mibi, kuko ibyari byarahunitswe muri ako gace byashize.

Muri icyo gihe cy’intangiriro y’intambara, bikekwa ko ari bwo Ethiopian Airlines yatwaye intwaro hagati ya Ethiopia na Eritrea, ibintu CNN yavuze ko byakozwe inshuro esheshatu.

Iki kigo cyatangaje ko iby’aya makuru atari impano kuko kitigeze gitwara intwaro mu ndege za gisivili.

Ethiopian Airlines yashinjwe gutwara intwaro zifashishwa mu ntambara ya Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .