Ethiopia yemereye Abanyafurika kujya bahabwa viza bageze ku kibuga no ku mipaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Abanyafurika bose bakeneye kujya muri Ethiopia ntibikiri ngombwa ko babanza gusaba viza z’iki gihugu mbere yo kurira indege kuko bazajya bazihabwa bageze ku kibuga cyangwa ku mipaka.

Perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome, yatangaje ko Abanyafurika bose bazajya basaba viza bageze muri iki gihugu. Bisobanuye ko ufite pasiporo yo muri Afurika wese icyo agomba gukora ari ukugenda yagerayo agahabwa viza.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Teshome yabitangaje ubwo yafunguraga igihembwe gishya cy’abagize inteko ishinga amategeko i Addis Ababa.

Ethiopia ifatwa nk’icyicaro cya politiki Nyafurika. Niho hari icyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Koroshya ibijyanye na viza bivuze ko bifunguye amarembo y’iki gihugu ndetse bigatuma n’abantu bibona muri sosiyete yayo y’indege ‘Fly Ethiopian’ bakajya bahanyura bajya mu bindi bihugu.

Iki cyemezo kandi kije nyuma y’amezi ane Minisitiri w’Intebe, Dr Ahmed Abiy, atangaje ko Ethiopia yatangiye gutangira ku ikoranabuhanga viza z’ubukerarugendo n’abandi bashyitsi baturutse ku Isi yose. Ibi byatangiye kuwa 1 Kamena 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza