00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia yashyizwe mu bihe bidasanzwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri muri Ethiopia yashyizeho ibihe bidasanzwe mu gihe ingabo z’umutwe w’inyeshyamba wa TPFL urwanira ukwigenga kw’Intara ya Tigray zikomeje gufata imijyi imwe n’imwe.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko ibihe bidasanzwe byashyizweho kugira ngo ‘abaturage barindwe ubwicanyi buri gukorwa n’umutwe w’iterabwoba wa TPLF’.

TPLF iherutse kuvuga ko yigaruriye imijyi irimo Dessie na Kombolcha muri Amhara. Izi nyeshyamba kandi zatangaje ko zishobora gukomeza imirwano zerekeza mu majyepfo ahaherereye umurwa mukuru Addis Abeba.

Guverinoma ya Ethiopia yatangaje ko ingabo za Leta zikiri kurwanya inyeshyamba ngo zigumane imijyi yigaruriwe mu birometero 400 uvuye mu murwa mukuru.

Tigray n’ibice byo mu Majyaruguru ya Ethiopia bimaze igihe itumanaho ridakunda kuko ryahagaritswe na Leta, n’abanyamakuru ntibemerewe kujya gutarayo amakuru.

Leta kandi iherutse kuburira abaturage gushaka intwaro zo kwirwanaho mu gihe cyose baba bugarijwe n’inyeshyamba za TPLF.

Ingabo za Ethiopia zimaze umwaka zirwana n'inyeshya za TPLF, iyi ntambara ikaba imaze kuvana abasaga miliyoni ebyiri n'igice mu byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .