00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia yasabye abaturage kujya mu gisirikare kugira ngo barwanye ingabo zo muri Tigray

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 Kanama 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Ethiopia yasabye abaturage bose bujuje imyaka y’ubukure kujya mu gisirikare ari benshi kugira ngo batabare igihugu cyabo gikomeje kwibasirwa n’ingabo z’ishyaka rya TPLF ritavuge rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abey Ahmed, ryavugaga ko niba bakunda igihugu cyabo koko bakwiye kujya mu gisirikare kugira ngo barwanye ingabo zo muri Tigray.

Riti “Harageze ko Abanya-Ethiopia bose babishoboye kandi bujuje imyaka, bajya mu nzego zose za gisirikare kugira ngo berekane urukundo bafitiye igihugu cyabo.”

Iri tangazo rije nyuma y’ibyumweru bitandatu ingabo TPLF zigaruriye Umurwa Mukuru wa Tigray, Makelle, zifata bugwate ingabo za Leta ya Ethiopia.

Leta ya Ethiopia ivuga ko itatsinzwe ahubwo yabaye ihagaritse intambara kugira ngo abaturage bo muri aka gace bahinge batazicwa n’inzara.

Imirwano hagati y’ingabo za TPLF n’ingabo za Leta yamaze amezi icyenda yakuye abaturage barenga miliyoni ebyiri mu byabo mu gihe abandi 50.000 bahunze bakajya muri Sudan yegereye intara ya Tigray.

Ubu muri Tigray hari abaturage benshi bakeneye abagiraneza kugira ngo babeho kuko bimwe mu bikorwa byarangijwe, ndetse ibihano Ethiopia yafatiye aka gace birimo kubima umuriro no guhagarika amafaranga bari bagenewe mu ngengo y’imari byagize ingaruka ku baturage.

Ingabo TPLF ntizaruhutse ahubwo zakomeje guteza umutekano muke no mu zindi ntara zituranye na Tigray za Afar na Amhara, ndetse kugeza ubu abaturage bagera ku 250.000 bo muri izi ntara zombi bamaze kuva mu byabo.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasabye urubyiruko rwo muri iki gihugu kwinjira mu gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .