Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yemeje ko ingabo za Eritrea zari mu mirwano yo muri Tigray

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko mu mirwano iheruka kubera mu Ntara ya Tigray harimo n’ingabo za Eritrea, ndetse ko zishobora kuba zarahohoteye abaturage b’ako gace.

Ibyo yabigarutseho ku wa 23 Werurwe 2021, mu ijambo rirambuye yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, hagarukwa ku ngingo zitandukanye.

Ahmed yemeje ko icyo gihugu cy’abaturanyi cyafashije abasirikari ba Ethioapia mu buryo yirinze gusobanura, ariko nyuma y’aho ingabo zacyo zirenga imbibi.

Yagize ati “Abanya-Eritrea na guverinoma yabo bagobotse abasirikari bacu. Ku rundi ruhande, nyuma y’aho ingabo z’icyo gihugu zarenze umupaka ziza gukorera muri Ethiopia. Icyo ari cyo cyose kibi zaba zarakoreye abaturage bacu ntabwo cyari cyemewe.”

“Ntabwo twanze kucyemera kuko ari ingabo za Eritrea, ahubwo n’iyo ziba izacu ntitwari kucyemera. Icyari kigamijwe muri iriya mirwano kwari uguhashya umwanzi, si ukubangamira abaturage bacu. Ibi twabivuganye na guverinoma ya Eritrea inshuro enye cyangwa eshanu.”

Ibyo bivuzwe nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abatuye muri Tigray bari bamaze igihe bashinja abasirikari ba Eritrea gukorera ubwicanyi muri iyo Ntara, ariko ibihugu byombi bikabihakana.

Imirwano muri Tigray yashojwe na guverinoma ya Ethiopia mu ntangiriro za Ugushyingo 2020, kubera ibitero abarwanyi b’Ishyaka rya TPLF ryayoboraga iyo ntara bagabye ku birindiro by’ingabo z’icyo gihugu, nyuma y’uko abayobozi baho bashwanye n’ubutegetsi bwa Abiy Ahmed.

Ababarirwa mu magana ni bo bayiguyemo mbere y’uko ingabo za TPLF zikubitwa incuro.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yahavuze ko ingabo za Eritrea zinjiye mu mirwano ya Tigray/ Ifoto: Politico.EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .