Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yatangaje ko abasirikare bamwe bigaragambije bashakaga kumwica

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yavuze ko mu basirikare baherutse kwigaragambya bakinjira ku biro bye mu cyumweru gishize, bashakaga kumwica.

Ku wa 10 Ukwakira 2018, nibwo abasirikare bagiye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, bamwe bitwaje intwaro, bivugwa ko bashakaga ko abongerera umushahara.

Ibi byateye urunturuntu i Addis Ababa, bituma imihanda imwe ifungwa na internet irahagarikwa mu masaha make.

Iyi myigaragambyo yamenyekanye cyane ubwo ku mbuga nkoranyambaga hatambukaga ifoto y’abasirikare bari guterana pompaje na Minisitiri w’Intebe.

Abiy yateranye pompage n’abasirikare bose baseka ariko kuri uyu wa Kane, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko yari ababaye.

Mu mezi arindwi ashize Abiy ayobora Ethiopia, yazanye amavugurura menshi ariko avuga ko bamwe mu basirikare bashaka kuyakoma mu nkokora.

Asubiza ibibazo by’abadepite, Dr Abiy yagize ati “Urugendo rw’abasirikare bamwe bigaragambije bakajya kuri National Palace [Ibiro bya Minisitiri w’Intebe] uretse kuba runyuranyije n’amategeko, rwari rubisha kuko umugambi wari ukubangamira amavugurura.”

“Byongeye, nyuma yo kubaturisha, abasirikare bamwe bumviswe bavuga bati ‘Araducitse mbere y’uko twashoboraga kumwica’.”

Yavuze ko kubacubya mu mutuzo yari afite impungenge ko havuka intambara mu gihe urubyiruko rwerekezaga i Addis Ababa, ruyiteguye.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abadepite ko iyo hatabaho kubategeka gukora pompaje,“Ikibazo cyari gukomera…Bamwe babonye dutera pompaje nk’ibisanzwe. Ariko,dusanzwe tuzikora mu guhosha ikibazo.”

Akomeza agira ati “Mu gisirikare, gutera pompaje cyangwa gukora indi myitozo ngororamubiri cyangwa kuvugira hejuru, ni bumwe mu buryo bwo gutsinda uburakari n’amarangamutima.”

Mu mpinduka zikomeye, Dr Abiy amaze kugeza ku gihugu cye ni amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu na Eritrea, yabyukije umubano nyuma y’imyaka 20 bihanganye. Yanahaye imbabazi imfungwa za politiki ibihumbi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Abiy Ahmed, ubwo yateraga pompaje n'abasirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza