00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Inyeshyamba za TPLF zashinjwe gufata abakobwa n’abagore ku ngufu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Amnesty International yatangaje ko inyeshyamba ziri mu Ntara ya Tigray zihohotera abagore binyuze mu kubafata ku ngufu no kubakubita ubudasiba.

Iperereza ryakorewe ku bagore 16 mu Mujyi wa Nifas Mewcha, ryakurikiranye na raporo ku burenganzira bwa muntu yagaragaje ko ibihumbi by’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu.

Muri iyi raporo yatangajwe ku wa 9 Ugushyingo 2021, yibanze ku bikorwa byakozwe muri Kanama bishingiye ku byaha byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba wa TPLF(Tigray People’s Liberation Front), aho 14 muri 16 babajijwe bagaragaraje ko bafashwe ku ngufu banatunzwe imbunda mu maso y’abana babo.

Hashingiwe kuri ubwo buhamya Umunyamabanga mukuru wa Amnesty International, Callamard Agnes, yavuze ko ibikorwa by’izo nyeshyamba bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umwe mu batanze ubuhamya wahaye izina rya Gebeyanesh yagaragaje ko itsinda ry’inyeshyamba ryamufashe ku ngufu abana be babiri bari kurira harimo ufite imyaka icyenda n’uw’icumi.

Yagize ati “Batatu muri bo bamfashe ku ngufu mu gihe abana banjye bo bari bari kurira. Bankubise inshyi, barampondagura kandi bari bateguye imbunda zabo nk’abagiye kundasa.”

Undi mugore yavuze ko adatekanye kuva inyeshyamba za TPFL zamufata ku ngufu, zikamukubita bikomeye zikoresheje ibibuno by’imbunda ndetse zikanamwiba ibikomo bye nyuma yo kumutoteza.

Inzego z’ubuyobozi mu Ntara ya Amhara zabwiye Amnesty ko abagore basaga 700 bamaze gufatwa ku ngufu mu gace ka Nifas Mewcha mu minsi icyenda gusa TPFL imaze ikigaruriye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko abagore baganirijwe bafite ibibazo by’ubuzima kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe ariko bakabura n’aho bakura ubutabazi bw’ibanze kuko n’ibitaro byo muri Nifas Mewcha byangijwe n’izo nyeshyamba.

Byagaragajwe ko inyeshyamba zikomeje guhohotera abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .