00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Inyeshyamba zo muri Tigray zungutse amaboko mashya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kanama 2021 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’inyeshyamba uzwi nka Oromo Liberation Army (OLA) watangaje ko wifatanyije n’inyeshyamba zo mu Majyaruguru mu gace ka Tigray zimaze hafi umwaka zirwana n’ingabo za Leta.

Ntabwo inyeshyamba zo muri Tigray zishamikiye ku ishyaka TPLF zigeze zitangaza niba koko OLA yabiyunzeho, gusa bavuze ko hari amasezerano bafitanye.

Iyi mitwe y’inyeshyamba yombi muri Gicurasi uyu mwaka yashyizwe ku rutonde rwa Leta rw’imitwe y’iterabwoba.

Ubu bwiyunge bw’iyi mitwe bushobora kuzongerera ingufu zigakomeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed.

BBC yatangaje ko nubwo inyeshyamba za OLA zidafite ingabo zikomeye, zagiye zigaba ibitero bigashegesha agace ka Oromia ziherereyemo ari nako Abiy avukamo.

Hashize iminsi ingabo za Leta zitsindwa umusibirizo mu bice byo mu Majyaruguru ya Ethiopia aho zihanganye n’abanya-Tigray bashaka ubwigenge.

Inyeshyamba za OLA ziyemeje gufatanya n'izo muri Tigray zikarwanya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .