Kwamamaza

Ethiopia: Internet yafunzwe mu gihugu hose

Yanditswe kuya 6-10-2016 saa 10:17' na Philbert Hagengimana


Mu gihe muri Ethiopia hakomeje imyigaragambyo irangwamo imvururu ahanini zinahitana ubuzima bw’abantu, Leta y’icyo gihugu yafashe icyemezo cyo gufunga internet n’ubwo nta mpamvu nyakuri yari yatangazwa yatumye iki cyemezo gifatwa.

The East African dukesha iyi nkuru, itangaza ko ibi bishobora kuba byakozwe bitewe n’uko Leta ya Ethiopia ishinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu mahanga kwifashisha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook mu gutegura imyigaragambyo mu gihugu.

Muri Ethiopia hakomeje kuba imyigaragambyo y’abaturage bo mu bwoko bwa Oromo, baturuka mu gace ka Oromia gahana imbibi n’Umurwa Mukuru Addis Ababa, bashinja Leta y’iki gihugu kubaheza no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu myigaragambyo yabaye kuri iki cyumweru, yahitanye abagera kuri 55 igakomerekeramo abatari bake, abigaragambyaga bashinje inzego z’umutekano kubarasamo amasasu byateye umubyigano ukabije wavuyemo guhitana ubuzima bw’abaturage.

Gusa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, yahakanye ibyavuzwe n’abo baturage avuga ko ari bo bateje akavuyo kavuyemo iyo nsanganya.

Imyigaragambyo ubu iri gukorerwa mu nkengero za Addis Ababa, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2016 imihanda yo mu duce twa Alem Gena na Sebeta, yari yafunzwe n’abigaragambya bari bayifungishije amabuye.

Imyigaragambyo muri Ethiopia yadutse mu Ugushyingo umwaka ushize, nyuma y’aho hatangajwe umugambi wo kwagura Umujyi wa Addis Ababa bikagera no mu gace ka Oromia, byatumye abahinzi n’aborozi bo muri ako gace bagira impungenge n’ubwoba byo kwimurwa.

Nubwo uwo mugambi waje guhagarikwa, ntibyabujije imyigaragambyo gukomeza kubera ibibazo abayikora bagaragaza birimo guhezwa mu bya politiki no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Imyiragambyo nk’iyo yabaye no mu kwezi kwa munani (Kanama), ihitana abasaga 100 nkuko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wabitangaje.

Hailemariam Desalegn ashinja abigaragambya kuba ba nyirabayazana w'impfu zigaragara mu myigaragambyo
Abantu benshi baguye mu myigaragambyo abandi barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved