00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Abahoze mu gisirikare bongeye guhamagazwa ku rugamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Ethiopia cyahamagaje abahoze mu Ngabo z’igihugu kugira ngo batange umusanzu mu rugamba gihanganyemo n’inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigray.

Mu itangazo ryashyizwe hanze Igisirikare cya Ethiopia, cyavuze ko gihamagaje abahoze mu gisirikare batarengeje imyaka 55 n’abari mu rwego rw’abasirikare bakuru batarengeje imyaka 60 kugira ngo basubire ku rugamba.

Abahoze mu gisirikare bongeye guhagamagazwa nyuma y’uko Inyeshyamba zo muri Tigray zitangaje ko ziri gusatira Umurwa Mukuru, Addis Ababa.

Uhagarariye Intara ya Tigray wanabaye Ambasaderi wa Ethiopia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Berhane Gebre-Christos aherutse gutangaza ko intego bafite ari ugukuraho ubuyobozi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed byaba binyuze mu nzira y’intambara cyangwa y’ibiganiro.

Kugeza ubu inyeshyamba zo muri Tigray zamaze kwifatanya n’umutwe wa Oromo Liberation Army (OLA) nawo udashyigikiye ubutegetsi bwa Abiy. Nubwo bimeze gutya, ingabo za Leta zavuze ko zizakomeza guhatana ari nayo mpamvu zahamagaje abahoze mu gisirikare kujya ku rugamba.

Intara ya Tigray imaze igihe kinini irangwamo umutekano muke watumye abaturage bava mu byabo, ahanini kubera ubushyamirane hagati ya Leta n’inyeshyamba zo mu Ishyaka rya TPLF (Tigray People’s Liberation Front) zigometse ku butegetsi zigashaka kwigarurira ako gace.

Abahoze mu gisirikare cya Ethiopia bongeye guhamagazwa kugira ngo batange umusanzu ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .