00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami Mswati III yise ’amashitani’ abashaka ko ava ku butegetsi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Umwami wa eSwatini, Mswati III yavuze ko yavuze ko abari mu myigaragambyo igamije gukuraho ubutegetsi bwa Cyami no kumuhirika ari ‘amashitani’ ngo kuko bari gusubiza igihugu inyuma.

Muri Kamena 2021 nibwo hatangijwe imyigaragambyo y’abasaba ko ubwami bucika hagashyirwaho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi.

Aba baturage bashinja Umwami w’abo igitugu no gukoresha umutungo w’Igihugu nabi agamije kwishimisha, nubwo we abihakana.

Mswati III mu ijambo yavugiye mu nama ihuza abayobozi batandukanye izwi nka Sibaya, yagereranyije abari gukora iyi myigaragambyo n’amashitani.

Ati “Igihugu kibona iyi myitwarire nk’iy’amashitani”. Yakomeje avuga ko hashyizweho ikigega kirimo miliyoni $35 zizifashishwa mu gusana ibyangijwe n’abari kwigaragambya.

Iyi myigaragambyo yo guhirika ubwami, imaze kugwamo abagera kuri 50. eSwatini imaze igihe igendera ku butegetsi bwa cyami ndetse ahagana mu 1970, iki gihugu cyaciye ibijyanye n’amashyaka.

Umwami Mswati III yatangiye gutegeka eSwatini yahoze yitwa Swaziland mu 1986. Muri iki gihugu gifite abaturage miliyoni 1,3 Umwami ni we uba afite ijambo kuri byose. Ategeka Inteko Ishinga Amategeko, akagena abaminisitiri kandi nta we uba afite uburenganzira bwo kumuvuguruza ku cyemezo yafashe.

Mswati III yavuze ko abashaka kumuhirika ari amashitani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .