00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne yasubije muri Maroc abimukira 6 500

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Leta ya Espagne yatangaje ko yasubije muri Maroc abimukira 6500 bari baherutse kwinjira muri iki gihugu banyuze mu gace ka Ceuta.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo abayobozi muri Espagne batangaje ko muri iki gihugu hinjiye abimukira babarirwa mu 8000, muri bo abagera ku 1500 bakaba bari abari munsi y’imyaka y’ubukure.

Nyuma y’iminsi mike aba bimukira bageze muri Espagne, Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu, Fernando Grande-Marlaska yavuze ko abagera kuri 6500 bamaze gusubizwa muri Maroc.

Yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu mahoro ndetse ko abayobozi bari gufasha abana n’abafite ibibazo by’ubuzima bakiri muri Espagne.

Aba bimukira binjiye muri Espagne ku bwinshi ahanini biturutse kuri Maroc yoroheje ingamba ku mupaka mu rwego rwo guhima Espagne yari yemereye Brahim Ghali, utavuga rumwe n’iki gihugu kujya kwivurizayo.

Espagne yasubije muri Maroc abimukira 6 500

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .