Umugore wasanganywe ibimenyetso bya Ebola yagaragaye mu gace ka Biena kuwa 1 Gashyantare 2021, iza kumuhitana ku wa 3 Gashyantare aguye mu bitaro bya Butembo.
Aljazeera yatangaje ko uyu mugore yabanaga n’umugabo wigeze kurwara iki cyorezo mu bihe bishize ariko aza kugikira.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima muri RDC, rivuga ko hamaze kubonea abantu basaga 70 bahuye n’uyu mugore wishwe na Ebola.
Muri Kamena umwaka ushize nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ku mugaragaro ko muri iki gihugu nta Ebola ikiharangwa.
Ni ku nshuro ya 12 icyorezo cya Ebola kibasiye RDC kuva cyahaboneka hafi y’umugezi wa Ebola mu 1976.
Icyorezo cya Ebola kiri ku mwanya wa kabiri w’ibihitana kandi kikazahaza benshi muri RDC, aho nko kuva muri Kanama 2018 kugeza muri Kamena 2020, cyari kimaze guhitana 2,200.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!