Kwamamaza

EALA yasabye ko Igiswahili gishyirwa mu ndimi zemewe muri EAC

Yanditswe kuya 27-08-2016 saa 07:33' na Jean Louis Uwishyaka


Abadepite bagize Inteko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), bifuje ko ururimi rw’igiswahili rwashyirwa mu ndimi zemewe n’amategeko zikoreshwa muri uyu muryango.

Mu nama yahuje abadepite bagize uyu muryango ku wa Kane tariki ya 25 Kanama 2016, biyemeje gusaba inama y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba kuzahindura amategeko ashyiraho uyu muryango mu rwego rwo kongeramo ururimi rw’igiswahili nk’ururimi rwemewe n’amategeko.

Ubusanzwe muri uyu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Icyongereza ni rwo rurimi rwonyine rukoreshawa nk’urwemewe n’amategeko.

Abadepite bari bayobowe na Abubakar Zein, basabye ibihugu bigize uyu muryango guha umwanya Igiswahili kigakoreshwa mu nzego za Leta zinyuranye mu rwego rwo kugiteza imbere.

Aba bayobozi bemeza ko ururimi ari ikintu gikomeye mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, ndetse banahamya ko Igiswahili kiri kugenda gikwirakwira ahantu henshi ku isi kikaba cyaranashyizwe mu ndimi zemewe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bityo ibyo bakabiheraho basaba ko no muri aka karere rwagirwa ururimi rwemewe.

Hon Zein Abubakar wo muri Kenya, yavuze ko ururimi rw’igiswahili ari inzira ikomeye yo gufasha muri gahunda yo kwihuza kw’ibi bihugu, kongera urujya n’uruza rw’abaturage b’ibi bihugu ndetse no guteza imbere umuco w’abanyafurika.

Hon Martin Ngoga, umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda muri iyi Nteko (EALA), yatangaje ko Igiswahili kigomba guhabwa agaciro bitewe n’uko cyagiye gihuza abantu nyuma y’uko gitangiye kuvugwa hirya no hino.

Igiswahili kivugwa cyane mu bihugu bya Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage babarirwa hagati ya miliyoni 50 na 100 bo muri ibi bihugu bavuga Igiswahili nk’ururimi kavukire.

Kugeza ubu mu Rwanda Igiswahili cyigishwa mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye no mu mashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi (EKK, English-Kiswahili-Kinyarwanda).


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 28 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved