00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yitegura kwakira RDC iri mu ruhuri rw’ibibazo by’amafaranga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Kamena 2021 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kwakirwa mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu gihe kwinjiza iki gihugu bisaba ingengo y’imari y’inyongera nyamara usanzwe uri mu bukene.

Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango, EALA, kuri ubu ihangayikishijwe n’uko ingengo y’imari ya 2021/2022 y’uyu Muryango idahagije kugira ngo ibashe gukora ibikenewe gushyirwa mu bikorwa byose.

Rwanda Today yatangaje ko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya EAC mu 2021/22 yatangajwe ku wa 25 Gicurasi n’Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri b’ibihugu bigize uyu Muryango, Ken Obura.

Yagize ati “Inama isanzwe ya 40 y’Abaminisitiri ba EAC yemeje ko ingengo y’imari igera ku 90,623,945$ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 mu koroshya ibikorwa bya EAC ndetse n’ibigo biyigize.”

Iyi ngengo y‘imari yagabanutseho miliyoni zirindwi z’amadolari ugereranyije n’iyari yakoreshejwe mu mwaka wa 2020/21, ari na byo byatumye Umuyobozi wa Komite y’Inteko ya EALA, Denis Namara, avuga ko idahagije.

Ati “Mwibuke ko turi mu bikorwa byo kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kandi hari ingengo izakoreshwa mu kwihutisha uwo mushinga. Turi gushyiraho ibigo bishya ariko tukagabanya ingengo y’imari. Ntabwo byashoboka.”

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko ibibazo by’ubukene bituma ibikorwa by’inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ndetse n’Ibiro by’Ubunyamabanga Bukuru bishobora kutazakora ibyo biyemeje bitewe no kutagira ingengo y’imari ihagije.

Ibi kandi ni ko bimeze ku Rukiko rw’uyu Muryango rufite ibirarane by’imanza kandi byagenewe ingengo y’imari idahagije.

Namara yasabye ko Akanama k’Abaminisitiri b’ibihugu bya EAC katekereza uburyo bwo gukoresha ubwizigame bw’uyu Muryango, bwanganaga na miliyoni 9.5 z’amadolari kugeza ku wa 5 Gicurasi 2021.

EAC iri kwitegura kwakira RDC iri mu bibazo by'ubukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .