EAC yashyizeho komite iziga ku Itegeko Nshinga rihuriweho n’ibihugu biyigize

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wateye indi ntambwe mu kwihuza kw’ibihugu biwugize, ushyiraho Komite y’inzobere 12 zizatangiza umushinga w’Itegeko Nshinga rihuriweho n’ibihugu bitandatu biwugize.

Iri tegeko ryatanzwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, basaba Inama y’Abaminisitiri gutangira gukora umushinga w’itegeko rifatwa nk’inkingi ya nyuma mu kwihuza k’u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Ni intambwe ya kane nyuma y’ihuzwa rya za gasutamo, isoko rusange n’ikoreshwa ry’ifaranga rihuriweho muri EAC.

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe Ibikorwa bya EAC, unayobora Inama y’Abaminisitiri b’uyu muryango, Julius Maganda, yavuze ko buri gihugu cyashyizeho abantu babiri bazakora ubushakashatsi ndetse bakaniga umushinga w’itegeko nshinga rihuriweho bitarenze 2021.

Iyi komite iyobowe n’Umunya-Uganda, Benjamin Odoki, ifite imyaka itatu yo gusoza inshingano yahawe.

Umushinga w’itegeko uzasubirwamo mbere y’umwaka ngo ushyikirizwe Abakuru b’Ibihugu bazawushyiraho umukono. Biteganyijwe ko itegeko rizatangazwa mu 2023.

Maganda yavuze ko bifuza ko buri gihugu cyabikora ku bushake aho kubihatirwa.

The Eastafrican yanditse ko ibihugu nibimara kwihuza, itegeko nshinga rya buri gihugu rizajya rihuzwa n’irya EAC kuri manda ya perezida umwe.

Amasezerano ashyiraho EAC agena ko umuryango ugendera ku itegeko nshinga ry’ibihugu biyigize.

Mu yindi mishinga ihuriweho n’ibihugu bya EAC harimo uwo guhuza ifaranga washyizweho umukono mu 2013. Ni intambwe yo kwihutisha ubucuruzi mu bihugu bigize akarere no kugabanya amafaranga atangwa ku ivunjisha no kuyoherezanya.

Hari kandi Ikigo gishinzwe ibijyanye n’Ifaranga, Banki Nkuru ya Afurika y’Uburasirazuba byagombaga kujyaho mu 2015 n’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare.

EAC iherutse gutanga icyizere ko mu 2024 ifaranga rimwe mu bihugu biyigize rizatangira gukoreshwa.

Amasezerano arishyiraho ateganya ko nibura mu myaka itatu mbere y’uko ifaranga rimwe ritangira gukoreshwa, ibihugu binyamuryango bigomba kwita ihindagurika ry’ibiciro ku masoko yabyo ritagomba kurenga 8%; kuba icyuho mu ngengo y’imari kitagomba kurenga 3% bya GDP; kuba umwenda bifata utarenga 50% y’umusaruro mbumbe n’ubwizigame bw’amadevize utari munsi y’amezi ane n’igice.

Mu yindi mishinga yitezweho kwihutisha ubukungu bw’akarere harimo iyubakwa ry’imihanda ya gari ya moshi, izafasha mu gutwara abantu n’ibintu ku buryo abatuye mu bihugu nk’u Rwanda batazongera kugira inzitizi zishingiye ku kuba igihugu kidakora ku Nyanja.

Muri Werurwe 2016, Inama y’abakuru b’Ibihugu muri EAC yemeje ikoreshwa rya passport imwe y’ikoranabuhanga, igomba kuzasimbura izisanzwe zikoreshwa muri buri gihugu, bitarenze ku wa 31 Ukuboza 2018.

Inama y’abakuru b’Ibihugu bitanu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC, yabereye i Arusha muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza