EAC yasabye Tanzania n’u Burundi guhuza ibiciro byo guhamagara kuri telefoni n’ibindi bihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Inama ya 16 y’akanama ka EAC gashinzwe ubwikorezi, itumanaho n’ubumenyi bw’ikirere (TCM), yabereye i Kampala mu ntangiriro z’uku kwezi, yasabye u Burundi na Tanzania, kubahiriza umwanzuro wo guhuza ibiciro byo guhamagara kuri telefoni mu bihugu bigize uyu muryango.

Iyi nama yagaragaje ko imishinga 35 muri 286 yemejwe n’abakuru b’ibihugu ba EAC, nk’iy’ibanze mu bikorwa remezo imaze kurangira indi ikaba irimo gukorwa. Irimo iyijyanye n’imihanda ya gari ya moshi, ibyambu, imihanda, ingufu n’ibibuga by’indege.

Gusa ku bijyanye n’itumanaho, akanama kongeye gutegeka u Burundi na Tanzania gushyira mu bikorwa guhuza ibiciro byo guhamagara kuri telefoni muri EAC, kuko bitarabikora. Ni mu gihe u Rwanda, Uganda na Kenya bimaze igihe bishyira mu bikorwa uyu mwanzuro.

Itangazo rya EAC rivuga ko ‘TMC yongeye kwibutsa amabwiriza yayo ku bunyamabanga yavugaga ko bukurikirana uko ibihugu byose bishyira mu bikorwa gahunda yo guhuza ibiciro byo guhamagara kuri telefoni’.

Guhuza uyu murongo bikuraho amafaranga atari make yajyaga yakwa abantu iyo bakoreshaga telefoni bari hanze y’ibihugu byabo (Roaming Charges), ndetse bakanakomeza gukoresha SIM cards basanganywe aho kugura inshya zo mu bihugu bagiye gukoreramo, byiyongera ku igabanuka rya 60% by’ibiciro byo guhamagara.

Mu ntangiriro aya masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu bitatu muri bitanu bigize EAC. Nyirantarengwa yo gutangira kubahiriza aya masezerano yari 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza