Kwamamaza

DRC: Loni yasabye ko hakorwa iperereza ku bwicanyi buherutse guhitana abatari bake

Yanditswe kuya 28-09-2016 saa 10:30' na Schadrack Niyonsenga


COMMENTS: 0

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse ku bwicanyi buherutse kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, benshi bakahasiga ubuzima.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Loni wungirije ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, Kate Gilmore kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2016.

Yagize ati "Iperereza ritabogamye, rinyuze mu mucyo kandi rifatika rirakenewe kugira ngo abagize uruhare mu bwicanyi bose bagezwe mu butabera.”

Ku wa 19 na 20 Nzeri 2016 nibwo muri Congo, mu Murwa Mukuru Kinshasa habaye ubwicanyi ubwo abatavuga rumwe na Leta bakoze imyigaragambyo yamagana Perezida Kabila, bamusaba kuva ku butegetsi ubwo manda ye izaba irangiye kuwa 20 Ukuboza 2016.

Polisi yo muri Congo ivuga ko ubu bwicanyi bwaguyemo abantu 32, abatavuga rumwe na Leta bagatangaza ko abari hagati ya 50 na 100 aribo bahasize ubuzima.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko ku ruhande rwa Loni, Kate Gilmore yavuze ko abantu bagera kuri 49 barimo abasivili n’abapolisi bane aribo baguye muri ubu bwicanyi naho abandi 127 bagakomereka.

Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Congo, Alexis Thambwe Mwamba, ubwo aheruka i Genève ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, yatangarije akanama gashinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Loni ko nta gahunda ihari yo guhindura Itegeko Nshinga.

Yagize ati “ Amatora azategurwa neza kandi n’itariki azaberaho izatangazwa yamaze kwemeranywaho n’impande zose bireba harimo imiryango mpuzamahanga, ndetse na Loni.”

Loni itewe impungenge n’uko muri Congo hashobora kuvuka ubundi bwicanyi bukaze byatumye Kate ahamagarira impande zihanganye kwigengesera.

Umunyamabanga wa Loni wungirije ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, Kate Gilmore yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bwicanyi buheruka kubera muri Congo
Imyigaragambyo y'abatavuga rumwe na Leta muri Congo yahitanye abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 7 Mutarama 2017
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved