Muri Mutarama 2021 nibwo Sylvestre Ilunga Ilukamba wari Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye batakarijwe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko. Baterewe icyizere bashinjwa ubushobozi buke.
Nyuma y’uyu mwanzuro Sylvestre Ilunga Ilukamba yagombaga guhita yegura ndetse ubwegure bwe akabushyikiriza Perezida Tshisekedi.
Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi ibi bibaye, Perezida Tshisekedi yatangaje ko Sylvestre Ilunga Ilukamba yasimbujwe Jean-Michel Sama Lukonde wigeze kuba Minisitiri wa Siporo muri Congo.
Mbere yo guhabwa izi nshingano Jean-Michel Sama Lukonde yari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kizwi nka Gecamine.
Jean-Michel Sama Lukonde yahawe inshingano zo kuba mu kwezi kumwe yamaze gushyiraho Guverinoma.
Kwegura kwa Ilunkamba byafashwe nk’intambwe ikomeye kuri Tshisekedi nyuma y’igihe arwana no kugira ubwiganze muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yari aherutse gushinja ihuriro FCC rya Joseph Kabila na Guverinoma ya Ilunkamba yiganjemo abo mu mpuzamashyaka FCC , kumunaniza no kwanga ko imyanzuro igamije gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage itambuka.
Kuba hagiyeho Minisitiri w’Intebe mushya bishobora gushyira iherezo ku buhangange bwa Joseph Kabila mu miyoborere ya Congo, kuko yari agifite imbaraga zikomeye muri Guverinoma no mu Nteko, bigatuma imyanzuro adashaka idatambuka, ibintu byahoraga bisaba Tshisekedi kwigengesera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!