DRC: Abasirikare babiri baguye mu mirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Oudas

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Ukwakira 2016 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Imirwano ikomeye yashyamiranyije ingabo za Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na ba rushimusi biyita “Oudas” baturiye hafi na Pariki ya Garamba yaguyemo abantu benshi barimo n’abasirikare babiri bakuru b’ingabo za Leta, abandi barakomereka.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nibwo abaturage bo mu bwoko bwa Azande muri Congo bahigaga hafi ya Pariki y’Igihugu ya Ngaramba iherereye mu Mujyi wa Dungu mu Ntara ya Haut-Uele bakozanyijeho n’abayirinda mu gihe cy’iminota makumyabiri.

Radio Okapi yatangaje ko iyi mirwano yatangiye ku manywa y’ihangu yaguyemo abantu benshi barimo abo ku ruhande rwa Congo ndetse n’inyeshyamba za Oudas. Mu bapfuye harimo abasirikare babiri ba Congo, ndetse n’abasivili batuye muri aka gace.

Sosiyete Sivile muri Dungu yatangaje ko guhera ku wa Gatandatu hari abasirikare bakomeretse bari kwitabwaho. Iyi mirwano yanemejwe na Gen. Willy Bonane ushinzwe ingabo za FARDC muri Dungu.

Gen. Willy Bonane yavuze ko inyeshyamba za Oudas zihuriwemo n’abarwayi bakomoka mu bihugu bya Chad, Ethiopia, Sudani, Libya na Erythrée baje guhiga amahembe y’inyamaswa nk’inzovu n’inkura muri Pariki ya Garamba.

Babiri mu basirikare ba Congo baguye mu mirwano yabashyamiranyije n'inyeshyamba za Oudas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza