Dr Stella Nyanzi wabaye umwarimu muri Kaminuza ya Makerere, yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yagaragazaga ko adashyigikiye na gato ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Muri uyu mwaka yigeze kuvuga ko Museveni natorerwa kuyobora Uganda atazongera gutera akabariro.
Uyu mugore kandi yakunze kumvikana anenga umugore wa Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, amushinja kunanirwa gufasha abanyeshuri b’abakobwa batishoboye kubona ibikoresho bakenera igihe bari mu mihango.
Umunyamategeko w’uyu mugore wari uherutse guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Prof George Luchiri Wajackoyah yabwiye The Nation ko yamaze guhungira muri Kenya kubera gutinya itotezwa akorerwa n’ubutegetsi bwa Museveni.
Mu kiganiro kuri telefone, Stella Nyanzi yavuze ko yahisemo gufata uyu mwanzuro kuko yabonaga ibikorwa byo kumuhohotera bigenda biba byinshi.
Ati “Gutotezwa no gufungwa kw’abari muri politike byari birimo binsatira, abana banjye bari mu bashoboraga kwibasirwa n’ibikorwa bya polisi, nafunguwe muri Gashyantare umwaka ushize sinshaka gusubiramo.”
Amakuru avuga ko uyu mugore yageze muri Kenya akoresheje inzira y’ubutaka, aho yari yiyoberanyije kugira ngo inzego z’umutekano zitamutahura. Kugeza ubu we n’abana be ngo bari mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!