Dosiye y’urubanza ruregwamo Katumbi yoherejwe mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Urubanza rwa Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinjwa kwinjiza abacanshuro mu gihugu, rwimuriwe mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Katumbi wayoboye Intara ya Katanga kugeza mu 2015, yaburanishirijwe mu Rukiko rw’Ikirenga ku wa 10 Ukwakira 2018, birangira urubanza rw’amasaha ane rusubitswe.

Muri Gicurasi 2016 nibwo Katumbi yaketsweho kwinjiza abacanshuro mu gihugu ndetse ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi kuko yabangamiye umutekano w’imbere no hanze y’igihugu.

Abo bacanshuro bari muri Katanga kuva mu Ugushyingo 2015, bavuga ko ari abahinzi mu isambu ya Katumbi.

AFP yanditse ko abacamanza banze kumva abavoka ba Katumbi n’Umunyamerika bareganwa Darryl Lewis, baburanishijwe badahari.

Muri Kanama nibwo Katumbi uri mu buhungiro kuva muri Gicurasi 2016, yamaze iminsi ibiri ku mupaka wa Kasumbalesa muri Zambia, abura umwakira ku ruhande rwa RDC.

Inshuti ze zahaye itangazamakuru ibaruwa yo ku wa 20 Nyakanga asaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ‘kubona pasiporo nshya’ izamufasha kwitaba ubutabera ku wa 10 Ukwakira no gutanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Umwe ati ‘‘Guverinoma ntiyamuhaye pasiporo yo kugenda ndetse yamwangiye kwinjira mu gihugu.’’

Umwunganizi we Me Mukendi yavuze ko “Urukiko rusesa imanza rwanzuye ko dosiye yoherezwa mu rukiko rw’ubujurire.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa gishobora gutwara nibura amezi atatu.

Abashyigikiye Moïse Katumbi bari hanze y’urukiko bacyumva iki cyemezo batangiye kwigaragambya ariko umutekano wari wakajijwe cyane.

Mu 2016 Katumbi yakatiwe n’Urukiko rw’amahoro rwa Kamalondo i Lubumbashi, igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gushinjwa kubohoza ndetse akagurisha inzu y’Umugereki Alexandros Stoupis.

Katumbi yari umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Kabila kugeza ubwo yeguraga mu mpera za 2015 akaza no guhunga igihugu
Umutekano wakajijwe hahoshwa imvururu zatewe n'abashyigikiye Katumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza