Donald Trump yashinjwe ivangura nyuma yo kwibasira agace k’abirabura ngo ‘kuzuyemo imbeba’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, yashinje Perezida Donald Trump gukoresha amagambo yuje ivanguraruhu, ubwo yibasiraga umudepite w’umwirabura uhagarariye Leta ya Maryland, Elijah Cummings.

Perezida Trump yifashishije Twitter, yavuze ko akarere Baltimore ko muri Maryland, ari "akajagari kuzuyemo n’imbeba," ubwo yibasiraga Cummings amuziza kunenga uko abimukira bafashwe ku mupaka wa Amerika na Mexique.

Trump yavuze ko Cummings yakomeje guteza urusaku ku bashinzwe kugenzura umupaka bitewe n’uko ibintu bihagaze ku mupaka w’amajyepfo, nyamara akarere ka Baltimore ari ahantu habi cyane, ndetse "akarere ke ni ko kabi kurusha utundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika" ku buryo nta muntu wifuza kuhaba.

Nancy Pelosi yabimburiye abadepite bakomoka mu ishyaka ry’aba Democrate, ahamya ko ashyigikiye Cummings ndetse yamagana imvugo za Trump.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Pelosi yavuze ko ubutumwa bwa Trump ari "igitero cy’amacakubiri" kuri Cummings uhagarariye akarere gatuwe n’abirabura ku rugero rurenga 50%.

Cummings usanzwe ukuriye komisiyo ishinzwe kugenzura ibikorwa bya guverinoma, yasubije Trump kuri Twitter ati "Kugenzura ibikorwa vya leta ni akazi nashinzwe n’Itegeko Nshinga. Ariko kurwana ku bo mpagarariye ni igikorwa kindi ku mutima."

Ibinyamakuru byo muri Baltimore nabyo byibasiye Trump, aho Baltimore Sun yatambukije ijambo ry’ibanze rifite umutwe uvuga ko "ikiruta ari ukugira imbeba nyinshi aho kuba yo."

Perezida Trump yakoresheje amagambo akomeye ku gace ka Baltimore gatuwe ahanini n'abirabura
Nancy Pelosi yashinje Trump kugaba igitero cy'ivangura kiri Depite Cummings
Elijah Cummings yibasiwe na Trump azira kunenga imicungire y'umupaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza