00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yasubije abamusabira kuvanwa muri BET Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kamena 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz yavuze ko buri muntu wese aba afite uko abona ibintu, nyuma yo kotswa igitutu ngo akurwe mu bari guhatanira ibihembo bya BET Awards.

Mu minsi ishize nibwo Diamond yari yatangajwe mu bahanzi bo muri Afurika bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye muri muzika bitangwa na televiziyo ya, Black Entertainment TV (BET), aho ahanganye na Burna Boy ndetse na Wizkid.

Uko ari batatu bahuriye mu cyiciro n’abandi bahanzi bo ku migabane itandukanye cyiswe ‘Best International Act’. Iki cyiciro bahuriramo na Aya Nakamura na Youssoupha bo mu Bufaransa, Emicida wo muri Brésil ndetse na Headie One na Young T & Bugsey bo mu Bwongereza.

Kuva Diamond yatangazwa mu bahataniye iki gihembo, umuryango utegamiye kuri Leta witwa Change Tanzania, uvuga ko yashyigikiye Perezida John Pombe Magufuli bise umunyagitugu, bityo ko adakwiriye kuba mu bari guhatanira BET Awards. Abantu barenga 20.000 bamaze gusinya ubusabe buvana Diamond muri iri rushanwa.

Change Tanzania kandi ishinja Diamond kuba inshuti y’Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, ukunze gushinjwa kutemera uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina n’abandi bafite imiterere itandukanye n’iy’abandi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, bazwi nka LGBT.

mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Wasafi TV ye, Diamond yavuze ko buri wese aba afite imitekerereze ye.

Ati “Nubaha igitekerezo cya buri muntu, iyo umuntu aryoherwa n’umuziki wanjye, cyangwa akawanga, icyo mvuga ni ugushima Imana. Ntuzange umuntu wakuvuze nabi, ntawamenya impamvu yabimuteye. Ntuzareke ngo umujinja ukuganze. Ejo ashobora kubyicuza akaba yanagusaba imbabazi.”

Ibihembo bya BET by’uyu mwaka Diamond ari gusabirwa gukurwamo, bizatangwa ku wa 27 Kamena 2021 byerekanwe kuri BET binabe imbona nkubone, aho abantu bakingiwe aribo bemerewe kwinjira muri iki gikorwa.

Diamond yavuze ko buri wese agira uko yumva ibintu bityo adakwiye kuzizwa ibitekerezo bye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .