00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19: Abanya-Uganda ibihumbi 300 bagejejwe mu bukene bukabije na Guma mu Rugo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Ubwoba ni bwose muri Uganda ko abajya mu bukene bukabije bakomeza kwiyongera mu gihe iki gihugu kiri muri Guma mu Rugo ya kabiri izamara iminsi 42 uhereye ku wa 6 Kamena 2021; kuko iya mbere yamaze iminsi 14 yasize abakabakaba ibihumbi 300 bagiye muri icyo cyiciro.

Guma mu Rugo ya mbere yashyizweho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku wa 1 Mata 2021 imara ibyumweru bibiri, isiga benshi bicira isazi mu jisho kubera gutakaza imirimo no guhagarika imishinga kubera ibihombo.

The East African yatangaje ko icyo gihe Guverinoma yahaye Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere miliyoni 279$ zo gufasha imishinga yahungabanyijwe n’uko gufunga ibikorwa, ariko hasohoka miliyoni 124$ gusa nazo zihabwa ba nyiri sosiyete zikomeye baziranye n’abayobozi bo mu nzego nkuru za leta.

Andrew Lutaaya w’imyaka 28 yasobanuye ingaruka yagizweho na Guma mu Rugo. Iya mbere yaje amaze amezi abiri atangiye umushinga uciriritse yari yafatanyije n’incuti ye bacuruza amapantaro, iya kabiri isanga amaze gufata umwenda muri Sacco wo kwishyura ibirarane by’inzu acururizamo yari yabuze aho akura kubera gufungirwa.

Yagize ati “Guverinoma yatangaje ko izadutera inkunga ariko ntayo twabonye. Yahawe imishinga mike ikomeye. Iyi Guma mu Rugo nshya yo nzi neza ko abenshi muri twe izatuma dufunga amaduka.”

Inzego z’ubukerarugendo n’amahoteli zarahungabanye cyane biturutse ku bihugu by’u Burayi byabujije abaturage babyo gukorera ingendo muri Uganda kubera uko imibare yaho y’abandura n’abapfa yari ikomeje gutumbagira; kandi ari byo byaturukagamo abenshi mu bahasura.

Inzobere mu by’ubukungu, Ramathan Ggoobi, yasobanuye ko hari inyigo zaherukaga kugaragaza ko Uganda nijya muri Guma mu Rugo ya kabiri umusaruro mbumbe wayo uzagabanukaho 10%.

Ati “Ingaruka z’iyi Guma mu Rugo izaba guhungabanya imibereho ya benshi mu batunzwe n’imirimo yo gushakisha ndetse no ku mishinga mito n’iciriritse.”

Hasobanurwa ko 60% by’Abanya-Uganda ari abikorera, bityo ko ababarirwa mu bihumbi 100 bitekerezwa ko bazabura akazi.

Minisiteri y’Ubucuruzi muri icyo gihugu ivuga ko Guma mu Rugo ya kabiri iri guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga bugize 42% by’ayo igihugu cyinjiriza mu byo cyohereza hanze.

Nubwo ingano y’igihombo itaragaragazwa, imisoro na yo yasubiye inyuma. Mu mwaka ushize habonetse igihombo cya miliyoni 978$, bikaba bitekerezwa ko muri uyu mwaka hazabaho icya miliyoni 558$.

Guma mu Rugo yasubije abaturage ba Uganda bakabakaba ibihumbi 300 mu bukene bukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .