00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Côte d’Ivoire: Habonetse umurwayi wa Ebola

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Kanama 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubuzima muri Côte d’Ivoire zavumbuye umuntu wanduye icyorezo cya Ebola, nyuma y’imyaka 25 icyo cyorezo kitibasira icyo gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu, Pierre N’Gou Dimba yavuze ko uwo murwayi yabonetse ku mukobwa w’imyaka 18 wari uherutse muri Guinea.

Akimara kuboneka, yahise ajyanwa mu bitaro byihariye mu mujyi wa Abidjan kuvuruirwayo.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko uwo mukobwa yinjiye muri Côte d’Ivoire tariki 12 Kanama ari nabwo yahise afatwa ibizamini.

Igihugu cya Guinea uwo mukobwa yari avuyemo, kiri mu byo mu burengerazuba bwa Afurika byibasiwe na Ebola hagati ya 2014 na 2016. Mu mezi ane ashize kandi Ebola yari yongeye kuvugwa muri iki gihugu kugeza muri Kamena ubwo OMS yatangazaga ko itakiharangwa.

Hari hashize imyaka 25 nta Ebola irangwa muri Côte d’Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .