Congo Kinshasa yatatse ubukene mu gusubiza mu buzima busanzwe abari inyeshyamba za M23

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasobanuye ko igitegereje inkunga z’abagiraneza kugira ngo ibashe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba za M23, zamenyekanye cyane mu 2012 ubwo zarwanaga zikagera n’aho zigarurira Umujyi wa Goma.

Mu 2013 umutwe wa M23 wakubiswe inshuro ndetse wemera gushyira intwaro hasi mu masezerano yasinyiwe i Narobi muri Kenya. Gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu mutwe wongeye kwirema biturutse ku barwanyi bari barahungiye muri Uganda bagashyirwa mu nkambi irinzwe bikomeye.

Aba bavuga ko bamaze kurambirwa ubuhunzi, bagiye banyonyomba, kugeza no ku muyobozi wabo Gen. Sultan Makenga, bashaka kubura imirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa bashinja Leta y’iki gihugu kunanirwa gushyira mu bikorwa ariya masezerano ya Nairobi .

Lt.Gen Denis Kalume, Umuhuzabikorwa ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba yo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, yatangaje ko ubukene ari imbogamizi mu gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba za M23.

Yabwiye Jeune Afrique ko nta kidasanzwe bateganyiriza inyeshyamba za M23 uretse kubahiriza inzira zabugenewe mu gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi. Gusa yavuze ko bagifite ikibazo gikomeye cy’ubushobozi.

Yagize ati “Kuri iki ikibazo gikomeye, nyuma yo guhabwa amahugurwa, bagomba guhabwa iby’ingenzi bibafasha gusubira mu buzima busanzwe. Kugira ngo ibi bishoboke, Congo Kinshasa yagombye kwishyura miliyoni ebyiri z’amadolari ku mwaka, ubu yatanze miliyoni 10 z’amadolari mu myaka ibiri, uruhare rw’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo twuzuze miliyoni 80 z’amadolari zikenewe muri iki gikorwa, turacyarutegereje. Dukeneye amafaranga.”

Kalume yanatuze agatoki Uganda n’u Rwanda ko bitubahiriza amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha.

Yashinje Uganda gushyigikira imitwe y’inyeshyamba kugeza n’aho inyeshyamba za M23 zayihungiyemo zongera gushaka kugaba ibitero kandi ibizi. Kalume yanatanze urugero rw’aho bari bafashe Jamil Mukulu, Umuyobozi w’inyeshyamba za ADF, zirwanira muri Beni ukekwaho n’ubutabera kwica Col. Mamadou Ndala.

Ubwo ngo yafatirwaga muri Tanzania, Uganda yarakurikiranye iramutwara, isabwa kumwoherereza Congo Kinshasa ariko irabyanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza