Congo ihomba miliyari 1.3 y’amadolari kubera imisoro itishyurwa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Nzeri 2017 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gutakaza amadolari asaga miliyari 1.3 ku mwaka bitewe n’imikorere mibi y’inzego zishinzwe gukusanya imisoro.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kiyoboye ibindi byose bya Afurika bifite ikibazo kijyanye n’imitungo yabyo irigita. Ibihugu bya Zimbabwe, Mauritania, Nigeria, Guinea Equatorial, Sudani na Eritrea nabyo byaje ku rutonde rw’ibihugu bigaragaramo ruswa mu bucuruzi bwa Peteroli, gas n’amabuye y’agaciro.

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko iperereza ryakozwe n’ikigo cy’Abongereza cyitwa Global Witness, ryasanze nibura miliyoni zigera kuri 750 z’amadolari muri RDC zaranyerejwe mu rwego rw’ubucukuzi mu myaka ya 2013 na 2015.

Global Witness yagaragaje ko ikigo cya Leta gikora ubucukuzi n’ibigo bishinzwe imisoro mu gihugu byahombeje leta miliyoni 149 z’amadolari mu 2013, miliyoni 314 mu 2014 na miliyoni 291 mu 2015.

Amabuye y’agaciro arimo zahabu na Cobalt akurura abashoramari benshi b’abanyamahanga bitewe n’igiciro cyayo kiri hasi. RDC ni igihugu cya mbere muri Afurika gifite amabuye y’agaciro yo mu bwoko bw’umuringa. Kikaba kinatanga 60% by’amabuye ya Cobalt ku Isi yose.

Umwe mu bakozi ba Global Witness Pete Jones yavuze ko ayo mafaranga aturuka mu bucukuzi akwiye kugera mu mufuka wa leta kugira ngo ateze imbere inzego z’ubuzima, uburezi, gutwara abantu n’ibintu n’ibikorwa remezo kugeza ubu bikiri mbarwa.

Congo yakomeje kurangwa n’amakimbirane mu bya politiki, imvururu n’intambara. Ibyo bituma ku ngoma ya Perezida Kabila hakomeza kubura iterambere ry’ibikorwa by’ibanze birimo amavuriro, amashuri n’imihanda.

Gécamines, ikigo gishinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, igitangira mu 1980 yagiraga uruhare rungana na 43% ku ngengo y’imari y’igihugu, igatanga nibura toni 500,000 z’amabuye y’umuringa ku mwaka. Icyo kigo cyatangiye kugwa mu 1990 nyuma y’iminsi myinshi gikorerwamo ubujura. Mu 2010 Guverinoma yafashe icyo kigo ikigira icy’ubucuruzi kigengwa nayo.

Congo ikungahaye ku mutungo kamere ariko amafaranga aturukamo aranyerezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza