00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chancelier wa Autriche yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz yafashe umwanzuro wo kwegura nyuma y’igihe kinini yari amaze ashyirwaho igitutu kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho.

Mu minsi ishize nibwo Sebastian Kurz na bagenzi be icyenda bahuriye mu ishyaka rya ÖVP People’s Party batangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa. Bivugwa ko hagati ya 2016 na 2018 batanze amafaranga kugira ngo iri shyaka ryandikwe neza mu bitangazamakuru.

Ni ibirego byatumye Guverinoma isa nk’aho icitsemo kabiri kuko hari bamwe mu bayigize batangiye kugaragaza ko Sebastian Kurz atari umuyobozi ushoboye. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bari batangiye gusaba ko hafatwa icyemezo cyo gutorera umwanzuro wo kumweguza.

Ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, Sebastian Kurz nibwo yafashe icyemezo cyo kwegura avuga ko inyungu z’igihugu ziruta ize bwite.

Ati “Igihugu cyanjye ni ingenzi kurenza uwo ndiwe, igikenewe ubu ni ibihe by’umutuzo. Ndashaka gufata umwanzuro wo kwirinda akavuyo n’imidugararo.”

Amakuru dukesha BBC avuga ko inshingano z’uyu mugabo ziraba zikorwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alexander Schallenberg, mu gihe hagitegerejwe gutora uzamusimbura.

Sebastian Kurz wari Chancelier wa Autriche yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .