00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: U Bufaransa bwihishe inyuma y’isimbuzwa rya Ngrebada nka Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Kamena 2021 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Firmin Ngrebada wari Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique kuva ku wa 25 Gashyantare 2019, yasimbujwe kuri uwo mwanya ku wa 10 Kamena 2021, yegurira ububasha mu maboko ya Henri-Marie Dondra wamusimbuye ku wa 15 Kamena uyu mwaka.

Jeune Afrique yatangaje ko hari amakuru yahawe avuga ko isimbuzwa rya Ngrebada ryaturutse ku gitutu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashyize kuri mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, amubwira ko natamusimbuza arahagarika igice kimwe cy’ubufasha icyo gihugu cyabageneraga mu bya gisirikare. Ngo hari muri Mata 2021.

U Bufaransa bwabonaga Ngrebada nk’umuyobozi ukorana bya hafi n’u Burusiya, bukumva butamushaka ahubwo yasimbuzwa undi uragendera mu murongo wabwo.

Ibyo byatumye ku wa 10 Kamena Perezida Touadéra ahita akuraho Minisitiri Ngrebada amusimbuza Henri-Marie Dondra, kuko we yamubonagamo icyegera cye gishobora gushyigikira politiki ye byoroshye kandi Abafaransa bamwemera, akaba anazwi n’ibigo mpuzamahanga by’imari birimo na IMF.

Imikorere ya Firmin Ngrebada kuva yaba Minisitiri w’Intebe ntiyishimiwe n’u Bufaransa bwakolonije Centrafrique. Bwamushinje kenshi kubogamira ku ruhande rw’u Burusiya busa n’uburi guhangana n’icyo gihugu binyujijwe muri Afurika.

Firmin Ngrebada wari Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique yakuwe mu nshingano ku bw'ubusabe bw'u Bufaransa
Henri-Marie Dondra wasimbuye Ngrebada yitezweho kubanira neza u Bufaransa kurusha u Burusiya bihanganiye muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .