Kwamamaza

Centrafrique: Polisi n’abahoze ari abarwanyi ba Seleka baritana ba mwana ku gushotorana

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 08:21' na Philbert Hagengimana


Polisi ya Centrafrique n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa Seleka baritana ba mwana ku bushotoranyi bwabyaye imirwano yahitanye abantu babiri abandi benshi bagakomereka mu Mujyi wa Bangui.

Ku cyumweru tariki ya 14 Kanama, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) zatangaje ko zataye muri yombi abantu 10 bahoze ari abarwanyi ba Seleka, bari bitwaje intwaro za rutura.

Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu yatangaje ko muri abo bantu bafashwe, harimo batatu bashakishwaga n’inzego z’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho, bishamikiye ku kuba mu mutwe w’abarwanyi wa Seleka.

Ku murongo wa telefoni, umwe mu bahoze ari abarwanyi ba Seleka yatangarije RFI dukesha iyi nkuru, ko basagariwe na Polisi ikanabarasaho, hanyuma na bo bakirwanaho.

Yagize ati “Guverinoma yaduhaye uburenganzira bwo kwitabira inama y’inteko rusange. Ariko Polisi yaraduhagaritse ihita inaturasaho, natwe rero twahise twirwanaho.”

Minisiteri y’Umutekano yo itangaza ko inzego z’umutekano zitigeze zimenya iby’ubwo burenganzira, nk’uko umwe muri iyo minisiteri yabitangaje RFI, ati “Ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni bo babanje kurasa ku bapolisi bacu.”

Ubwo hitegurwaga kwizihizwa imyaka 56 y’ubwigenge i Bangui, mu Majyaruguru y’uwo murwa Mukuru wa Centrafrique, Polisi yahagaritse imodoka zari zitwaye abahoze ari abwanyi ba Seleka, bituma bakozanyaho biratinda.

Mu ruhererekane rw’urufaya rw’amasasu, iyo modoka y’abarwanyi yahise yiruka igirango yinjire ahaberaga inama y’inteko rusange y’imitwe yitwaza intwaro.

Icyakora yaje guhagarikwa na MINUSCA kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kanama, ikaba yari igeze mu birometero 50 mu Majyepfo ya Sibut, Umurwa Mukuru wa Kémo, imwe muri perefegitura 14 zigize Centrafrique.

Seleka ni umutwe w’abarwanyi ugizwe n’intagondwa z’abayisilamu, wahiritse ubutegetsi kuwa 24 Werurwe 2013, ugahita wimika Michel Djotodia aba Perezida wa Centrafrique kuva muri Mata uwo mwaka kugeza muri Mutarama 2014.

Umutwe w’abarwanyi wa Seleka wari uhanganye na Anti-Baraka kuva muri Nzeli 2012 kugeza kuwa 24 Werurwe 2013.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved