Faustin-Archange Touadéra yagize amajwi 53% atsinda Anicet Georges Dologuélé bari bahanganye cyane wagize amajwi 21.69 %.
Intsinzi ya Touadéra yaje mu gihe amatora yanenzwe kubamo ibibazo byinshi birimo kuba yarabaye byinshi mu bice by’igihugu biri mu maboko y’inyeshyamba n’umubare muke w’abaturage bayitabiriye.
Guverinoma ndetse na Loni byashinje François Bozizé wahoze ayobora icyo gihugu, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro bagamije guhirika ubutegetsi no guteza akavuyo mu gihugu.
François Bozizé yihuje n’imitwe yitwaje intwaro nyuma yo kwangirwa kwiyamamaza. Biteganyijwe ko Faustin-Archange Touadéra azarahira muri Werurwe 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!