Umuvugizi wa Leta yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko ingabo za Leta ku bufasha bw’Ingabo z’Abarusiya zigaruriye agace ka Boda kari kafashwe n’inyeshyamba.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike Leta itangaje ibihe bidasanzwe nyuma y’uko inyeshyamba zari zikomeje kwegera umurwa mukuru.
Izo nyeshyamba zishyigikiwe na François Bozizé wahoze ayobora icyo gihugu. Ntabwo zemera ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse aho Perezida Faustin-Archange Touadéra yatsinze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!