Centrafrique: Hateguwe ibitero simusiga ku nyeshyamba ziri mu nkengero z’umujyi wa Bangui

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Mutarama 2021 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Leta ya Centrafrique [FACA], iz’u Rwanda, u Burusiya n’iz’Umuryango Mpuzamahanga zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu (Munisca) batangiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba ziri hafi y’Umujyi wa Bangui.

Batangiye gukoresha ingufu z’umurengera mu guhashya izi nyeshyamba ku buryo kuri ubu imodoka zaba iz’abantu ku giti cyabo ndetse n’iz’ibigo zose ziri gukoreshwa n’izi ngabo.

Perezida uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu, Faustin Archange Touadéra, yiyemeje guhashya imitwe y’inyeshyamba yayogoje iki gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Centrafrica, Ange Maxime Kazagui, yavuze ko “Iki gitero cyo kurwanya ibitero kigamije guhagarika cyangwa gutsemba ibirindiro by’inyuma hagamijwe gusenya iyo mitwe yitwaje intwaro.”

Igisirikare cya Centrafrique cyiyemeje guhashya inyeshyamba zugarije umurwa mukuru Bangui

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .