00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe ko François Bozizé wayoboye Centrafrique yihishe muri Tchad

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Hahishuwe ko François Bozizé washatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ariko akaza gukomwa mu nkokora n’Ingabo zirimo iz’u Rwanda ari mu Murwa Mukuru wa Tchad, N’Djamena.

François Bozizé ashinjwa ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kwigomeka ku butegetsi. Bozizé yihuje n’imitwe irwanya Leta ya Centrafrique nyuma y’uko yangiwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Izi nyeshamba zari zifite umugambi wo kuburizamo amatora ariko ziza gukomwa mu nkokora n’Ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Rwanda.

Ubwo iyi mirwano yabaga, byavugwaga ko François Bozizé ari mu majyaruguru ya Centrafrique cyangwa mu Majyepfo ya Tchad, gusa amakuru dukesha RFI avuga ko ubu uyu mugabo n’abandi bayobozi bakuru ba Coalition of Patriots for Change (CPC) bari muri N’Djamena.

Aya makuru avuga ko Bozizé yavuye mu majyepfo ya Tchad akimukira mu Murwa Mukuru w’iki gihugu muri Kamena cyangwa Nyakanga. Muri uyu mujyi ngo aba mu nzu nziza ndetse aba akikijwe n’abarinzi be . Ngo ategereje umusaruro uzava mu biganiro by’ubuhuza biri kugirwamo uruhare na Angola.

Guverinoma ya Tchad yavuze ko Centrafrique yamenyeshejwe ko Bozizé ari N’Djamena kandi ko ahari ku busabe bwa Angola.

Muri Mutarama 2021 nibwo abashinjacyaha bo muri Repubulika ya Centrafrique batangiye iperereza ku wahoze ari Perezida, François Bozizé, ukekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kwigomeka ku butegetsi.

François Bozizé washatse guhirika ubutegetsi muri Centrafrique ari mu Murwa Mukuru wa Chad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .