00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Eugène Ngaïkosset uyobora Umutwe wa Anti-Balaka yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umutwe w’Abarwanyi wa Anti-Balaka muri Centrafrique, Eugène Ngaïkosset, yatawe muri yombi nyuma y’igihe kirekire yari amaze ashakishwa.

Amakuru y’ifatwa rya Eugène Ngaïkosset ushinjwa ibyaha byinshi birimo n’iby’intambara muri Centrafrique yemejwe na Minisitiri w’Ubutabera.

RFI yanditse ko uburyo Eugène Ngaïkosset w’imyaka 54 yafashwemo butaratangazwa.

Eugène Ngaïkosset yahoze ari umwe mu barinzi ba hafi ba Perezida François Bozizé, wayoboye Centrafrique hagati ya 2003 na 2013. Umutwe wa Anti-Balaka ayobora ukorera muri Centrafrique kuva mu 2013, bivugwa ko wiganjemo abakirisitu.

Uyu mugabo wagizwe Captaine mu barinzi ba Perezida Bozizé ashinjwa uruhare mu bitero yayoboye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu nyuma y’amatora ya François Bozizé mu 2005.

Mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, abarinzi ba Perezida bashinjwe uruhare mu bwicanyi bwibasiye abasivili babarirwa mu bihumbi muri ako gace.

Muri icyo gihe, Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) wemeje ko Eugène Ngaïkosset yari ku ruhembe rw’abayoboye abasirikare bagize uruhare mu kurasa abantu no gutwika inyubako zabo zitandukanye.

François Bozizé we ari mu bashyizwe ku rutonde rw’abantu 11, Akanama ka Loni kashyizeho ko bagomba gufatirwa ibihano. We n’umuhungu we bashinjwe kuba aribo bategura ibikorwa bya Anti- Balaka bakanayitera inkunga.

Uyu mugabo yahise ahungira muri Cameroun nyuma y’aho abarwanyaga ubutegetsi bo mu Mutwe wa Séléka, bafatiye Umurwa Mukuru Bangui ku wa 24 Werurwe 2013.

Bozizé kandi yashinze Ihuriro rya Coalition des Patriotes pour le changement (CPC). Intero yaryo ni imwe, guhungabanya umutekano w’igihugu no guhirika Perezida Touadéra ku butegetsi.

Umuyobozi w'Umutwe w'Abarwanyi wa Anti-Balaka muri Centrafrique, Eugène Ngaïkosset, yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .