Centrafrique: Bozizé yemeye kuyobora ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Touadéra

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Werurwe 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

François Bozizé wigeze kuyobora Centrafrique yemeye kuba Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imitwe yitwaje intwaro, Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), riri mu mugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida w’icyo gihugu, Faustin Archange Touadéra.

Ni amakuru yatanzwe n’Umuvugizi w’iryo huriro, Serge Bozanga, wabwiye AFP ko Bozizé yemeye kuriyobora “nyuma y’ubusabe” yari yagejejweho n’imitwe irigize “yifuzaga ko yayibera Umuyobozi n’Umuhuzabikorwa Mukuru”.

Uwo mugabo wayoboye Centrafrique kuva mu 2003 kugeza ubwo yahirikwaga ku butegetsi n’umutwe w’abarwanyi wa Séléka mu 2013, amaze kubukurwaho abasirikare be batangiye kurwanya Guverinoma ya Michel Djotodia wari umusimbuye, ari nako bakora ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokumuntu.

Ibyo byaje gutuma Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga rwangira Bozizé kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora yabaye mu Ukuboza 2020, kubera ibihano yafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye wamushinje ibyaha byakozwe n’abasirikare bari bamushyigikiye hagati ya 2013 na 2014.

Mu bihe bitandukanye CPC yagiye igaba ibitero mu bice bitandukanye bya Centrafrique, ariko Ingabo za MINUSCA ziri mu butumwa bwo kuhagarura amahoro kuva mu 2014 zikabiburizamo.

Touadéra yakunze kwikoma Bozizé amushinja kuba inyuma y’iyo mitwe ihungabanya umutekano w’igihugu ayoboye muri manda ye ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora yo mu Ukuboza 2020, ariko we akabihakana.

Ubwo ayo matora yari yegereje no mu gihe yabaga, abo barwanyi bakoze ibishoboka byose ngo bayaburizemo batera ubwoba abaturage ariko Touadéra nawe yari yamaze kwiyambaza u Rwanda n’u Burusiya ngo bizamutere ingabo mu bitugu muri ibyo bihe ndetse biramuhira bigenda neza.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021, ni bwo Umuvugizi wa CPC yatangaje ko noneho Bozizé yemeye kubabera umuyobozi, nyuma y’igihe kitari gito avugwaho gukorana nabo akabyigarama.

Bozizé yemeye kuyobora ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Touadéra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .