Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bavuye ku buntu abaturage basaga 400

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoromu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA) bavuye ku buntu abaturage batuye mu Mujyi wa Bangui, mu gikorwa cyabaye ku italiki ya 30 Kamena 2018.

Ubu buvuzi bwahawe abaturage basaga 400 barimo abakuru n’abato, basuzumwe indwara zitandukanye ndetse banahawe imiti yazo.

Icyo gikorwa cyo kuvura aba baturage, Polisi y’u Rwanda yagifatanyije n’indi miryango bakorana mu kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Cyitabiriwe n’Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri MINUSCA, Maj Gen. Muhammed Selloum n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.

Major Gen. Selloum yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyiza yakoze cyo kuvura abaturage ku buntu.

Yabwiye abaturage ati “MINUSCA iri muri iki gihugu cyanyu kugira ngo ibarinde mu buryo butandukanye burimo no kugira amagara mazima, ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yaje kubavura indwara zitandukanye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka 8 mu Mujyi wa Bangui, André Ndemangou, nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyiza bakoze baha imiti ku buntu abaturage batuye muri kariya gace.

Yagize ati “Malaria n’inzoka zo mu nda ni indwara zikunze kugaragara muri aka gace cyane cyane ku bana bato. Ndabashimiye rero ku gikorwa cyiza nk’iki mwakoze mubaha imiti”.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, ACP Sam Rumanzi, yavuze ko umutekano uhera ku kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Turashimira abayobozi b’akarere ka 8 badufashije bakaduha aho tuvurira aba baturage, ntabwo wacungira umutekano umuntu mu gihe afite ubuzima bubi. Ni yo mpamvu Polisi yabanje gutanga ubuvuzi ku buntu ku baturage batuye muri aka gace”.

Yakomeje ababwira ko bari muri kiriya gihugu mu buryo bwo kubacungira umutekano kandi ko no mu bindi bikorwa bazakomeza gufatanya.

Abapolisi b'u Rwanda bavuye abaturage basaga 400
Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri MINUSCA, Maj Gen. Muhammed Selloum yashimiye Polisi y'u Rwanda
Abapolisi b'u Rwanda bavuye abaturage ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza