Kwamamaza

Centrafrique: Umuhungu wa François Bozizé wahoze ari Perezida yatawe muri yombi

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 07:52' na Philbert Hagengimana


Jean-Francis Bozizé, imfura ya François Bozizé wahoze ar Perezida wa Centrafrique, yatawe muri yombi, nyuma y’impapuro mpuzamahanga zimuhagarika yari yashyiriweho, akekwaho ibyaha by’intambara.

Jean-Francis Bozizé wahoze ari Umusirikare mu ngabo z’igihugu aho yari ku ipeti rya Koloneri (Col.), yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Kanama, afatrwa mu kigo cy’ingabo z’Umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrica (Minusca).

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Ubutabera, Flavien Mbata, yatangaje ko ubuyobozi bwari buzi neza ko Jean-Francis Bozizé ari muri Centrafrica kuva yahagera atunguranye kuwa 3 Kanama, akubutse i Nairobi.

Yakomeje avuga ko, bisabwe n’ishyaka ‘Kwa Na Kwa’, ishyaka rya Se, Jean-Francis Bozizé yagiye mu birindiro bya Minusca aherekejwe n’Umwunganizi we mu by’amategeko.

Nyuma yo gufatwa, yahise ashyikirizwa inzego z’iperereza mu Mujyi wa Bangui, ari na ho zibaye zimucumbikiye kugeza ubu.

Minusca yafashije mu itabwa muri yombi rya Jean-Francis Bozizé hashingiwe ku mpapuro mpuzamahanga zimuhagarika yashyiriweho n’Urukiko rwisumbuye rwa Bangui mu 2014.

Ibihugu bifite ingabo muri Minusca birimo u Burundi, Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa n’u Rwanda.

Jean-Francis Bozizé wigeze no kuba Minisitiri w’ingabo ku ngoma ya Se, ashinjwa ibyaha by’iyicarubozo, kunyereza umutungo wa Leta, Ubufatanyacyaha mu byaha by’ubwicanyi no kurema imitwe y’abagizi ba nabi, aho bashinjwaga gufasha umutwe w’abarwanyi wa Anti-Balaka.

Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho yari yatangaje ko Bozizé uzahirahira kugaruka mu gihugu azahita atabwa muri yombi, ari na cyo cyashyizwe mu bikorwa kuri uyu wa gatanu.

François Bozizé, Se wa Jean-Francis Bozizé, yabaye Perezida wa Centrafrica kuva 15 Werurwe, 2003 kugeza 24 Werurwe 2013 ubwo yahirikwaga ku butegetsi n’umutwe w’abarwanyi wa Seleka.

François Bozizé yabaye Perezida wa Centrafrica kuva 15 Werurwe 2003 kugeza 24 Werurwe 2013 ubwo yahirikwaga na Seleka.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved