00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cecille Kayirebwa yafatiwe mu bukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Cecille Kayirebwa ni umwe mu bantu bafatiwe mu birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Mujyi wa Kigali, aho abari bitabiriye bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyakabanda. Abafashwe na Polisi ni abantu barenga 50 gusa bivugwa ko umubare w’abari bitabiriye uyu muhango urenga abafashwe.

Ibyo birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Kagari ka Nyakabanda II mu Mudugudu wa Kirwa.

Hari habereye ubukwe bw’Umusizi witwa Tuyisenge Olivier.

Kayirebwa n'abo bari kumwe ubwo basohokaga aho bafatiwe
Ubu bukwe bwari ubwa Tuyisenge Olivier usanzwe ari umusizi
Abafashwe bose barimo n'umugeni bahise bajyanwa muri stade
Nk'ibisanzwe, iyo bageze muri stade barigishwa nyuma bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa
Hari hateguwe neza, ku buryo ibirori byari kuba mu isura isanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .