00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Laurent Monsengwo wahoze ari Arikiyepiskopi wa Kinshasa yitabye Imana

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wahoze ari Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabye Imana aguye mu Bufaransa kuri iki Cyumweru.

Padiri Jean-Marie Konde ushinzwe Itumanaho muri Arkidiyosezi ya Kinshasa abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Mosengwo w’imyaka 81 yari yaragiye i Paris kwivuza.

Tariki 5 Nyakanga 2021 ni bwo Cardinal Mosengwo yajyanywe igitaraganya mu Bufaransa nyuma y’uko ubuzima bwe bwari bukomeje kumera nabi.

Yabaye Arkiyepiskopi wa Kinshasa guhera mu 2007 kugeza tariki 25 Ugushyingo 2018 ubwo yasimburwaga na Cardinal Fridolin Ambongo.

Ni umwe mu bantu bari bubashywe muri Congo kuko yagiye agira uruhare mu bibazo bya politiki icyo gihugu cyagiye gihura nabyo mu minsi yashize.

Mosengwo yagizwe Cardinal mu 2010 na Papa Benedigito XVI. Mu mwaka wa 2013 ni umwe mu bagize uruhare mu itorwa rya Papa Francis.

Cardinal Mosengwo yaguye i Paris azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .