Canada itewe impungenge n’uko Perezida Nkurunziza ashaka manda ya kane

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Mutarama 2017 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Canada yatangaje ko itewe impungenge n’umwuka uri mu Burundi, bikiyongeraho ko Perezida Nkurunziza ashaka guhindura itegeko Nshinga akiyamamariza manda ya kane kandi iheruka yarateye ibibazo bikomeye.

Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Stéphane Dion kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2017, yavuze ko igihugu cye cyababajwe n’ibiherutse gutangazwa na Perezida Nkurunziza ko afite gahunda yo kwiyamamariza manda ya kane mu 2020.

Rigira riti “Canada itewe impungenge n’amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Pierre Nkurunziza aca amarenga ko ashaka kwiyamamariza manda ya kane mu 2020 akanavugurura Itegeko Nshinga mu gihe u Burundi bukiri mu bibazo. Amasezerano ya Arusha n’Itegeko Nshinga bigena manda ebyiri za perezida buri imwe ifite imyaka itanu.”

Yakomeje avuga ko Canada itewe ikibazo na manda ya gatatu ya Nkurunziza yakurikiye imvururu za politiki z’amatora ya 2015 zashyize igihugu mu bibazo bikomeye.

Canada kandi yatangaje ko ihangayikishijwe n’igikorwa cy’abayobozi b’u Burundi cyo gukomeza guhagarika imiryango itegamiye kuri leta yakoreraga mu gihugu, bitewe na raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zakomeje kunenga ibikorwa bihabera byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Canada yanasabye u Burundi gukorana na Komisiyo y’iperereza yashyizweho n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’akanama ka Loni k’umutekano, no kutitandukanya n’umuryango mpuzamahanga, hashingiwe ku mwanzuro icyo gihugu giheruka gufata wo kwikura mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Stéphane Dion

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza