Cameroun: Perezida Biya umaze imyaka 36 ku butegetsi yatangaje ko aziyamamariza indi manda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Cameroun, Paul Biya w’imyaka 85 harimo 36 amaze ku butegetsi, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko aziyamamariza manda ya karindwi ngo akomeza kuyobora iki gihugu.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Cameroun ateganyijwe ku wa 7 Ukwakira 2018.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Biya yagize ati “Bavandimwe Banya-Cameroun n’abo muri Diaspora, nkurikije imbogamizi zigihari tugomba gushakira ibisubizo hamwe kugira ngo tugire Cameroun yunze ubumwe kandi iteye imbere, nemeye ubusabe bwanyu. Nzaba umukandida wanyu mu matora ataha ya Perezida wa Repubulika.”

Hashize igihe hari amajwi ya benshi mu bamushyigikiye bamugaragaza nk’umukandida wabo w’ibihe byose.

Uretse Perezida Biya, abandi batangaje kuziyamamaza barimo; Joshua Osih w’Ishyaka rya ‘Social democratic Front (SDF)’, riza ku isonga mu kutavuga rumwe n’ubutegetsi. Hari uwahoze ari Visi Perezida wa Transparency International, Akere Muna na Perezida w’ishyaka rya MRC (Mouvement pour la renaissance du Cameroun), Maurice Kamto.

Perezida Paul Biya wavutse ku wa 13 Werurwe 1933, yagiye ku butegetsi mu 1982, kuva icyo gihe nta wigeze amusimbura ku ntebe. Arashaka kongera kwiyamamariza manda y’imyaka irindwi izatuma ageza mu 2025 akiyobora.

Perezida Biya niwe wa kabiri mu bamaze gutegeka igihe kinini muri Afurika nyuma ya Teodoro Obiang wa Equatorial Guinea. Mu 2008 yakuyeho ingingo zari mu Itegeko Nshinga zamubuzaga kwiyamamaza, bituma atsinda amatora yo mu 2011.

Cameroon ihanganye bikomeye n’ikibazo cy’ibitero bya Boko Haram mu bice by’Amajyaruguru yayo ndetse n’imyivumbagatanyo y’uturere tuvuga Icyongereza.

Perezida Paul Biya arashaka kwiyamamariza indi manda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza