00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cabo Delgado: Ingabo za SADC zishe ibyihebe 17, zipfusha umusirikare umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADCSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, zatangaje zishe ibyihebe 17 ndetse umwe mu basirikare bazo agwa muri iyi mirwano.

Izi ngabo ziri mu butumwa bwiswe ‘Southern African Mission in Mozambique (Samim)’ zacakiranye n’ibi byihebe mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu gace ka Chitama.

Uretse uyu musirikare umwe wa SADC witabye Imana ngo hari n’abandi bakomeretse ariko bari korohererwa.

Muri Kanama 2021 nibwo Ingabo za SADC zatangiye ibikorwa byo kurwanya ibyihebe. Zahise zoherezwa muri Cabo Delgado mu bice bitandukanye gufatanya n’izindi ngabo zirimo iz’u Rwanda n’iza Mozambique.

Ingabo za mbere za SADC zageze muri Mozambique mu mpera za Nyakanga ariko ntabwo hatangajwe impamvu zatinze gutangira ibikorwa kuko zatangiye urugamba mu gihe hafi y’ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’inyeshyamba byamaze kugaruzwa mu maboko ya Leta bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.

Ingabo za SADC ziri muri Mozambique zatangaje ko zishe ibyihebe 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .