Mu myaka 27 ari ku butegetsi, Perezida Béchir agiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Ukwakira 2016 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sudani, Omar el-Béchir agiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe bwa mbere kuva yafata ubutegetsi ahiritse Sadiq al-Mahdi wari Minisitiri w’Intebe mu 1989.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, itangaza ko Umujyanama we, Al-Rashid Haroon yabivuze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira, anemeza ko Ministiri w’Intebe agiye gushyirwaho bitarenze amezi abiri ari imbere.

Ati “Igitekerezo cya Perezida ni imwe mu mpinduka zigomba gukorwa mu Itegeko Nshinga hashingiwe ku myanzuro y’ibiganiro by’abenegihugu.”

Perezida Omar el-Béchir yari yarakuyeho uwo mwanya mu 1989, ubwo we n’abayoboke b’idini ya Islam bamushyigikiye bari bamaze guhirika Guverinoma yari iyobowe na Sadiq al-Mahdi wari Minisitiri w’Intebe.

Mu mwaka wa 2014, ubwo Perezida Omar el-Béchir yari amaze imyaka 25 ku butegetsi, yatangije ibiganiro i Khartoum hagati y’Ukwakira kwa 2015 na 2016, byari bigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ubukungu n’umutekano mu gihugu. Icyakora ibyo biganiro byaje kudobywa n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ntibyabibuza gukomeza.

Mu gusoza ibyo biganiro kuwa 19 Ukwakira uyu mwaka, Perezida Béchir yerekanye inyandiko iteganyijwe kuzaherwaho mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Guverinoma n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imitwe mike yitwaje intwaro, ni yo yasinye kuri iyo nyandiko.

Perezida wa Sudani, Omar el-Béchir agiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe wa mbere kuva yajya ku butegetsi mu 1989

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza