Burundi: Umwarimu yakubise umunyeshuri arapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Murwa Mukuru w’u Burundi, Bujumbura yakubise umwana yigishaga arapfa.

Uwo mwana witwa Chadia Nishimwe w’imyaka 14, BBC yatangaje ko yigaga ku Ishuri rya ECOFO Carama III, akaba yarakubiswe kuri uyu wa kabiri akagwa ku ishuri.

Umubyeyi w’uwo mwana wigaga mu mwaka wa Gatanu, Jean Marie Misago, yavuze ko umwana we yakubiswe bikomeye na mwarimu we ku buryo atongeye kunyeganyega.

Ngo aho kumujyana kwa muganga, umwana yahise ajyanwa mu biro by’umuyobozi w’ishuri bamujyana kwa muganga yamaze gupfa.

Bimwe mu binyamakuru mu Burundi byavuze ko umuyobozi w’iri shuri yahise afungwa naho umwarimukazi yaburiwe irengero.

Ababyeyi b’umwana bavuze ko nta ndwara umwana wabo yari arwaye ku buryo yamuhitana amarabira.

Bavuga ko amakuru bahawe n’abanyeshuri biganaga n’umwana wabo ari uko umwarimu yamukubise cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza