Burundi: Umuyobozi w’abapolisi bashinzwe guhosha imvururu afungiye ubutekamutwe

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 6 Ugushyingo 2016 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe guhosha imvururu mu Burundi, Col Désiré Uwamahoro, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize afunzwe n’urwego rushinzwe iperereza muri iki gihugu, akekwaho ubutekamutwe mu icuruzwa rya zahabu.

Iyo zahabu ifite agaciro ka miliyoni ziri hagati 2.5 na 10 z’amadolari ya Amerika nkuko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI yabitangaje

Icyo kibazo ngo ibitangazamakuru byo mu Burundi, cyane radiyo zanze kugira icyo zikivugaho ahanini ngo zitinya kuba zakomanyirizwa na Leta. Bikomeje kuvugwa ko hari abari baje kuvugana na we kuri iyo zahabu bavuye i Dubaï, hamwe mu hakomeye hacururizwa ayo mabuye y’agaciro.

Abo bacuruzi bakomoka Muri Jordanie bageze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ntacyo bikanga bitewe n’uko ngo atari ubwa mbere bakorana ubucuruzi na Col Uwamahoro.

Yahise abasaba umufuragiro (avance) w’amadolari ibihumbi 200 kugira ngo abahuze n’itsinda ry’abanye-Congo bari bafite zahabu.

Bivugwa ko Col Uwamahoro yahise azana n’abandi bantu bitwaje intwaro ku kibuga bajya mu ndege bashaka gutwara ku ngufu miliyoni nyinshi z’amadolari abo bantu bari bafite nta cyo babahaye.

Icyo gihe ngo hari umuntu wahise uhamagara kuri telefoni umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri icyo gihugu, uyu musirikare ahita atabwa muri yombi nyuma yo kubimenyesha Perezida Pierre Nkurunziza.

Yahise atwarwa gufungirwa muri kasho y’urwo rwego mu Mujyi wa Bujumbura, irinzwe bidasanzwe.

Nyuma yaho yaje kwirukanwa ku mwanya we ku wa Gatanu, hatangazwa umusimbura we.

Col Désiré Uwamahoro yahawe umwanya w’umuyobozi wa Brigade ishinzwe guhosha imvururu, umutwe washinzwe ngo uhangane n’abigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Col Désiré Uwamahoro kandi yari mu bapolisi 44 bahawe ishimwe na leta muri 2015 kubera ibikorwa byiza yakoze nk’umuyobozi w’umutwe w’abapolisi bagamije guhosha imyigaragambyo.

Désire Uwamahoro yari ayoboye umutwe w'abapolisi bashinzwe guhosha imvururu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza