Umusirikare urinda Perezida Nkurunziza yirashe bitera urujijo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kanama 2017 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Umusirikare Caporal Chef Nishemezwe uri mu barinda umutekano mu biro by’umukuru w’igihugu muri BSPI (Brigade Spéciale de Protection des Institutions) yirashe mu ijoro ryo Cyumweru.

Uwo musirikare yirashe n’imbunda asanzwe akoresha ari ku kazi ke ka buri munsi nk’uko igisirikare cy’u Burundi cyabitangaje.

Umuvugizi w’igisirikare cy’ u Burundi, Colonel Gaspard Baratuza, yemeje ayo makuru, ariko atangaza ko ko mu gisirikare cy’ u Burundi bataramenya icyatumye Caporal Chef Nishemezwe yirasa.

Colonel Baratuza yavuze ko iperereza ryatangiye kandi ko nta kimenyetso na kimwe cyari cyerekana ko uwo musirikare yaba yari afite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ikindi kibazo icyo aro cyo cyose.

Caporal Chef Nishemezwe yari amaze amezi atandatu agarutse mu Burundi, avuye mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

Uwo musirikare wirashe yavukaga mu Ntara ya Muramvya, akaba asize umugore n’abana bane. Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro Byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge.

Caporal Nishemezwe abaye umusirikare wa kabiri mu bacunga umutekano mu biro by’Umukuru w’igihugu apfuye yirashe mu kiringo kirenga gato umwaka umwe. Mu mu kwezi kwa gatandatu kwa 2016 hari uwakomereke mugenzi aranirasa.

Umuvugizi w’igisirikare cy’ u Burundi, Colonel Gaspard Baratuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza