Kwamamaza

Burundi: Umunyamakuru Gisa wari umaze iminsi afunze yarekuwe

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 16:14' na Philbert Hagengimana


Nyuma y’iminsi umunani afungiye i Burundi, Umunyamakuru Irakoze Gisa Steve, ukorera radio Buja FM yafunguwe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2016, ni bwo byamenyekanye ko yarekuwe, gusa hakaba hataratangazwa niba yarekuwe nk’utazakurikiranwaho ibyaha ibyo ari byo byose.

Aganira na IGIHE nyuma yo gufungurwa, Gisa ntiyasobanuye byinshi, ariko yatangaje ko yafunguwe kandi ameze neza.Ati "Nta kibazo meze neza. Nafashwe banyita Umunyarwanda ukekwaho guhungabanya umutekano w’igihugu, ariko nyuma y’amatohoza (iperereza) barandekura.”

Yatangaje ko uretse muri kasho y’urwego rw’Ubugenzacyaha nta handi yigeze ajyanwa, anamara impungenge abatekerezaga ko yaba yarakorewe iyicarubozo, ati “Oya sinigeze nkubitwa.”

Ku byavugwaga by’uko mu byo ashinjwa harimo no kuba yaracurangaga indirimbo z’abanyarwanda kandi zibujijwe mu Burundi, Gisa yasubije ko ntawigeze abimubazaho,cyane ko ngo zibujijwe ku bitangazamakuru bya Leta gusa,zitabujijwe ku bitangazamakuru byigenga.

Ku mugoroba wo ku wa 18 Kanama 2016, ni bwo Gisa Steve yatawe muri yombi n’inzego z’igipolisi cy’u Burundi, nyuma Umuvugizi wa Polisi aza gutangaza abicishije kuri Twitter ko akurikiranyweho guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Kuva uwo munsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’umuryango we by’umwihariko, batangiye guhangayikishwa n’uko Gisa ashobora gutotezwa no gukorerwa iyicarubozo, bahera aho basaba ko yarekurwa.

Ibyo byanashimangiwe n’imiryango mpuzamahanga, irimo uw’abanyamakuru batagira umupaka, banasohoye itangazo risaba Leta y’u Burundi guhita imurekura.

Irakoze Gisa Steve yarekuwe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved