Kwamamaza

Burundi:Umunyamakuru Bigirimana yibutswe mu gahinda n’ubutumwa bukora ku mutima

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 11:48' na Ntakirutimana Deus


“Uraturebesha amaso yumagaye , ariko imitima yacu iremerewe n’intimba, ntidushaka kurira, kuko baba batsinze. Mu muco amarira y’umugabo nyawe atemba ajya mu nda. Nta gihe cy’urwango dufite, tuzakomeza gukora, kuko tubihagaritse twaba tubahaye gutsinda.”

Ni ubutumwa bwa Antoine Kaburahe, Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuu Iwacu, bwasomewe mu ruhame na Léandre Sikuyavuga, Umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jean Bigirimana, umunyamakuru wacyo waburiwe irengero mu kwezi gushize.

Jeune Afrique yanditse ko uwo muhango wabaye ku wa Kane tariki ya 25 Kanama 2016, ku cyicaro cy’Ikinyamakuru. Mu gahinda kenshi abanyamakuru bakoranaga na Bigirimana bamwibutse bambaye imipira yirabura iriho ifoto ye bakikije ishusho ye yashyizwe imbere ku rukuta, banongeraho kuba bamaze icyumweru barahagaritse akazi.

Ubutumwa bwa Kaburahe bwibutsaga ko Bigirimana yagombaga gukurikiranwa iyo aba afite ikibi ashinjwa, aho kuburirwa irengero. Yahamagariye kandi abanyamakuru guhaguruka bagakora mu rwego rwo kumwaza abagize uruhare mu kuburirwa irengero rya mugenzi wabo, bifuza ko itangazamakuru muri icyo gihugu riceceka nkuko byakunze kugarukwaho mu Burundi.

Abanyamakuru benshi b’icyo kinyamakuru nta cyizere bafite cyo kuzongera kubona Bigirimana. Uwitwa Eddy ufata amashusho y’icyo kinyamakuru wanagiye kenshi mu ngendo zigamije kujya gushakisha irengero rya Bigirimana yavuze ko atizeye ko Bigirimana akiriho.

Ati “Tuvugishije ukuri nta cyizere mfite cyo kuzongera kubona Bigirimana. Ukwezi gushize nta kanunu ni igihe kinini.”

Ikinyamakuru Iwacu cyahisemo gusohora inyandiko yihariye igaragaza amayobera ku iburirwa irengero rya Jean Bigirimana, isohoka uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016 itangirwa ubuntu. Kirabikora mu rwego rwo kugaragaza akababaro kacyo no kugeza kure ijwi ryacyo, ku iburirwa irengero rya Bigirimana.

Bigirimana yaburiwe irengero tariki ya 22 Nyakanga 2016, ari i Muramvya,bivugwa ko yafashwe n’inzego z’iperereza, ariko inzego z’umutekano z’u Burundi zaje guhakana ko zitazi iby’irengero rye.

Itangazamakuru mu Burundi rikomeje urugamba rwo guhangana na leta y’u Burundi rishinja gushaka kubacecekesha, dore ko ibyinshi mu binyamakuru birimo radiyo byafunzwe na leta mu gihe hadukaga umutekano muke watewe n’abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza biraye mu mihanda, mu myigaragambyo yo kwerekana ko batamushyigikiye ubwo yavugaga ko aziyamamariza manda ya gatatu muri 2015.

Abanyamakuru bakorera ikinyamakuru Iwacu bibuka mugenzi wabo Bigirimana waburiwe irengero

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved